Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amatariki azakinirwaho umukino wa nyuma wa shampiyona yamenyekanye

Nyuma yo gusubika imikino ya nyuma ya shampiyona y’amakipe umunani yazamutse mu matsinda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje igihe imikino ya nyuma izaberaho ndetse naho izakinirwa n’amasaha.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yagombaga gukina umukino wa nyuma na Rutsiro kuri uyu wa Kabiri ariko umukino uza gusubikwa kubera umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya Rutsiro na Rayon Sports mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Mbere ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru mu Rwanda (FERWAFA) nibwo ryatangaje amatariki uyu mukino uzakinirwaho ukaba uzaba tariki 25 Kamena umukino ukazabera mu karere ka Huye kuri stade Huye saa cyenda n’igice (15h30) nk’uko tubikesha ubutumwa FERWAFA yageneye amakipe.

Tubibutse ko kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 13 ikaba izigamye ibitego 14 mu gihe hasigaye umukino umwe gusa kugira ngo shampiyona y’uyu mwaka ishyirweho akadomo.

81 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *