Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 07 Nzeri, Ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya Shyorongi yitegura umukino wa gicuti wa kabiri izahuramo na Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino, kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kicukiro saa cyenda n’igice. Uwa mbere wakiniwe ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi Tariki ya 01 Nzeri, APR FC ikaba yaratsinze Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize ibitego 4-0.
Abakinnyi 20 nibo bitabiriye imyitozo y’uyu munsi, barimo 17 bo mu ikipe ya mkuru ndetse na batatu baturutse mu Intare FC, aba bakaba barimo Nkomezi Alex witoreje ku ruhande wenyine kubera imvune yoroheje yagiriye mu myitozo ishobora gutuma atagaragara kuri uyu mukino, Mushimiyimana Muhammed ukina hagati, ba rutahizamu Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma nabo bakaba bagarutse ndetse bashobora kwiyambazwa ku mukino wa gicuti na Gasogi United nk’uko umutoza mukuru yabitangarije umunyamakuru wa APR FC. Butera Andrew na Manishimwe Djabel bo bakaba basubiye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi ngo bafatanye n’abandi kwitegura Seychelles.


Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba izakina uyu mukino mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’Agaciro Football Tournament ndetse n’imyiteguro ya Shampiyona y’umwaka utaha. Abakinnyi bose bakaba bazagaragara kuri uyu mukino uretse abari mu butumwa bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi uzayihuza n’Ibirwa bya Seychelles Tariki ya 10 Nzeri 2019.

Abakinnyi bitabiriye imyitozo y’uyu munsi: Ntwali Fiacle, Ahishakiye Herithier, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimee Placide, Nkomezi Alex, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Kevin, Bukuru Christopher, Ngabonziza Gylain, Mushimiyimana Muhammed, Byiringiro Rague, Nshuti Innocent, Buregeya Prince, Usengimana Danny,Nshimiyimana Yusunu, Mugunga Yves, Nkusi Didier, Byiringiro Gilbert ndetse na Hagumubuzima Issa.
Abakinnyi bari mu butumwa bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi: Umunyezamu Rwabugiri Umar, ba myugariro Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, abakina hagati Butera Andrew, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel na rutahizamu Sugira Ernest.













