Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amakuru avugwa muri APR FC mbere yo guhura na AS Kigali mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari

Irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Intwari 2019 riratangira kuri uyu wa Gatandatu, APR FC na AS Kigali nizo zigomba gutangiza iri rushanwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Urwego rw’igihugu rw’intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bateguye irushanwa ry’igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya kane. Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe yarangirije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize; APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC.

Ikipe ya APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali. APR izakina uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, no ku munsi w’ejo akaba atarabashije gukora imyitozo.

Usibye kapiteni wabo, APR kandi izakina uyu mukino idafite umunyezamu wabo usanzwe ari nimero ya mbere Kimenyi Yves nawe urwa mu kagombambari.

Myugariro Rugwiro Herve na Iranzi Jean Claude bari bamaze iminsi barwaye bakaba baratangiye imyitozo ndetse bakaba bari mubaziyambazwa mu mukino wo ku munsi w’ejo. Usibye aba bagarutse, APR kandi izakina uyu mukino ifite Butera Andrew nawe wari umaze ukwezi n’igice atagaragara mu kibuga.

Uko amakipe azahura mu gikombe cy’Intwari 2019

Tariki 26 Mutarama 2019

• APR FC vs AS Kigali (15h30)

• Rayon Sports vs Etincelles (18h00)

Tariki 29 Mutarama 2019

• Etincelles FC vs APR FC (15h30)

• AS Kigali vs Rayon Sports (18h00)

Tariki 1 Gashyantare 2019

• AS Kigali vs Etincelles FC (15h30)

• APR FC vs Rayon Sports (18h00)

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *