Ubuyobozi bwa APR FC burifuriza intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi igiye gukina umukino wo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika CAN na Mozambique.
Ikipe y’igihigu cyacu tubafitiye icyizere nk’uko mwabitweretse mu mikino iheruka harimo na CHAN 2021 aho mwitwaye neza mugashimisha Abanyarwanda twese.
Mwatweretse ko mushoboye, natwe tubari inyuma aho turi hose.
Guhesha ishema igihugu niyo ntego ya buri munyarwanda wese ni mukotane.
Amahirwe masa.
Maj Gen Mubarakh Muganga
Umuyobozi wa APR FC