
Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR F.C yakomeje imyitozo yitegura umukino w’igikombe cy’amahoro ugomba kuyihuza na Marine FC kuri uyu wa gatatu.
Ni imyitozo ya nyuma yakozwe kuri uyu wa kabiri, aho ikipe y’ingabo z’igihugu yiteguraga uwo mukino ugomba kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/04/2023, ukabera kuri sitade ya Bugesera guhera saa cyenda zuzuye (15h00).
Uzaba ari Umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amahoro, APR FC ikaba yarahageze imaze gusezerera Ivoire Olympique FC mu gihe Marine FC yo yasezereye Etincelles FC muri 1/8.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:















