E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto yo kuri uyu wa Gatatu ubwo APR F.C yasubukuraga imyitozo

ku gicamunsi cyo uri uyu wa gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuraga imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona ibura imikino ibiri ngo igere k’umusozo ndetse n’umukino wa Nyuma w’igikombe cy’amahoro.

ni imyitozo yakorewe ishyorongi aho iyi Kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo ikaba yakoreshejwe n’umutoza Mukuru Adil Errade Mohammed ari Kumwe N’umwungiriza We Jamel Eddine Neffati, ni imyitozo iri gukorwa n’abakinnyi batahamagawe Mu ikipe y’igihugu.

ni imyitozo itegura imikino ibiri ya Shampiyona isigaye kugira ngo shampiyona igane k’umusozo ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ishigaje umukino izakina tariki ya 13 Kamena uzayihuza n’ikipe ya AS Kigali ndetse n’undi uzaba tariki 16 Kamena uzayihuza n’ikipe ya Police Fc nyuma yiyo mikino ya Shampiyona bazasoreza ku mukino wa Nyuma w’igikombe cy’amahoro bazahuramo n’ikipe ya As Kigali.

tubibutse ko ikipe ya APR F.C ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho irusha Kiyovu Sports iyikurikiye amanota abiri.

amafoto yaranze imyitozo kuri uyu wa Gatatu:

Leave a Reply

Your email address will not be published.