E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: Umuyobozi wa APR F.C yakurikiranye imyitozo yayo ubwo yasubukurwaga

Umuyobozi wa APR F.C Lt Gen MK MUBARAKH yakurikiranye imyitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 ubwo Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuraga imyitozo, ni nyuma yuko shampiyona yari yasubitswe, ikaba ari imyitozo yabereye ishyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo .

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed , ni imyitozo kandi yakozwe n’abakinnyi bose biyi kipe,shampiyona ubwo yasubikwaga ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri n’ikipe ya Kiyovu Sports ariko ikipe ya APR F.C ikaba ifite imikino igera kuri ibiri y’ibirarane.

Ikipe ya APR F.C ikaba izasubira mu kibuga Tariki16 Mutarama yakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports kuri sitade ya kigali inyamirambo ku isaha yi saa kenda (15H00) zuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.