Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi, ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari isoje imyitozo, yaganirijwe n’umuyobozi w’iyi kipe Maj Gen MK MUBARAK wabashimiye uko bari kwitwara muri iyi mikino ya shampiyona.
Yagize ati” Dufite amanota cumi n’abiri kuri cumi n’abiri, nibyo twifuza no mu mikono yindi iri imbere tuzakomereze aho dutsinde amakipe yose, tugomba kuyatsinda n’igikombe tukagitwara, nk’abakinnyi mukomeze mwumve inama z’abatoza kuko babashakira ibyiza bizabafasha gutwara igikombe.”
Umuyobozi kandi yanaboneyeho no kongera kwibutsa ikipe yose muri rusange gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya covid-19, kugira ngo bitazabakoma mu nkokora ku ntego yabo yo gutwara igikombe.
Yakomeje agira ati” Dukomeze no kwirinda iki cyorezo cya covid-19, kuko hagize uwandura byaba bitubujije amahirwe yo gutwara igikombe, tuzabikorere dufite ubuzima bwiza.”
Tubibutse ko ikipe ya APR FC iri mu itsinda A ihuriyemo na Bugesera FC, AS Muhanga ndetse na Gorilla, APR FC ikaba imaze gutsinda imikino yayo yose, ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatanu yakira ikipe ya AS Muhanga
AMAFOTO:





diflucan 750 mg