Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 3 Ukwakira, abakinnyi ba APR FC bakigera mu mwiherero utegura umwaka w’imikino wa 2020-21, batunguye kapiteni wungirije Butera Andrew maze bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 27 yujuje kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umuhango wayobowe na kapiteni Manzi Thierry wari uyoboye ibi birori byatangiye saa mbiri n’igice, abakinnyi bose b’ikipe y’ingabo z’igihugu bakoresheje uburyo butandukanye bwo kwishimana n’uyu musore ukina hagati bwari bwiganjemo kumumenaho amazi.


Aganira na APR FC Website, Butera akaba yatangaje ko iki gikorwa cyamushimishije cyane dore ko atari akiteze kuko kuva yagera muri APR FC mu mwaka wa 2012 ari bwo akorewe igikorwa nk’iki na bagenzi be mu mwiherero.
Yagize ati: ”Ndishimye cyane kuba bagenzi banjye banteguriye ndetse bakankorera igikorwa nk’iki, ni ibintu ntigeze nkorerwa n’abandi bakinnyi bagiye basimburana muri iyi kipe, kuba iyi ibinkoreye ni igihamya kerekana urukundo bagenzi banjye bamfitiye, byerekana ugushyirahamwe n’ubumwe dufitanye kandi kuzatugeza ku ntego zacu kuko abashyize hamwe nta kibananira.”
”Mwibuke ko tutaratsindwa umukino n’umwe guhera Tariki 04 Ukwakira 2019 ubwo twatangiraga shampiyona y’umwaka ushize, abenshi iyo basesengura ikipe bakunze kureba mu kibuga gusa ariko iki nicyo gihamya cyerekana uko ikipe ibayeho, uko witwara hanze y’ikibuga nibyo biguha isura y’uko umukino wawe uri bugende mu kibuga. Kuba dufite ubumwe bugeze kuri uru rwego ntawe imyitwarire yo mu kibuga yagakwiye gutungura kandi iri ni itangiriro hari byinshi bitaraza.”



Butera Andrew kandi yatangaje ko muri ibi birori yatunguwe na bamwe muri bagenzi be bibamweretse urugwiro kurusha abandi harimo Niyomugabo Claude, Nizeyimana Djuma, Manzi Thierry wari umushyushyarugamba ndetse na Omborenga Fitina.
Butera yatangiranye na gahunda yo gukinisha abana b’abanyarwanda ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye mu mwaka wa 2012, aho yayigezemo afite imyaka 19 gusa, ni kapiteni wungirije Manzi Thierry ndetse akaba anitabazwa kenshi mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Andi mafoto yaranze ibi birori:












