Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amafoto: Intero ni ugutsinda Police FC kuri uyu wa Mbere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’ikirarane wa shampiyona ugomba kuyihuza n’ikipe Police FC.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose dore ko nta numwe ufite imvune, ikaba ari imyitozo itegura umukino utarabereye igihe wa shampiyona w’umunsi wa 3 dore ko ikipe ya APR FC itawukinnye kubera imikino nyafurika yariri kwitegura.

Nyuma yo kwitwara neza ubwo yahuraga n’ikipe ya Marine FC, ikipe ya APR F.C yahise ikomeza imyitozo yitegura umukino ugomba kuyihuza na Police FC kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa kumi n’ebyiri zuzuye 18H00, kuri ubu intero ni ugutsinda uyu mukino bagakomeza urugendo rwo gushakisha igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2022/2023

amafoto yaranze imyitozo: