
Nyuma yo kuva i Rusizi ikipe ya APR F.C yahise ikomeza imyitozo kuri uyu wa Gatanu ndetse no kuwa Gatandatu.
Kuri ubu APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza N’ikipe ya Gorilla FC kuri iki Cyumweru.
Ni imyitozo yakorewe i Shyorongi kuri stade ikirenga aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, ikaba ari imyitozo yakoreshejwe n’Umutoza Ben Moussa Abdessatar ari kumwe na Pablo Morćhon ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse na Mugabo Alexis utoza abazamu.
Kuri ubu abakinnyi bose bameze neza biteguye gutsinda Gorilla mu mukino utegerejwe kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa kenda zuzuye (15h00)
























