E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: Imyitozo irarimbanije mbere yo gucakirana na AS kigali

kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakoze imyitozo itegura umukino ubanziriza uwanyuma muri shampiyona yu Rwanda 2022, ni imyitozo itegura umukino ikipe y’ingabo z’igihugu igomba kwakiramo ikipe ya AS kigali kuri uyu wa mbere ku isaha yi saa kenda zuzuye (15h00) kuri sitade ya Kigali inyamirambo.

kuri ubu ikipe ya APR FC ikaba isoje imyitozo iri kugaragaramo abakinnyi bose dore ko nabakubutse mu ikipe y’igihugu nabo bari gukorana n’abandi nkibisanzwe.

ikipe ya APR F.C nyuma y’umukino wa AS kigali kuri uyu wa mbere izahita ikomeza kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona izakirwamo n’ikipe ya Police fc tariki 16 kamena 2022 ndetse no gukomeza kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzayihuza na AS kigali.

tubibutse ko APR F.C ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha amanota abiri ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.