ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya Nyuma mbere yo gukina umukino wa shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wayo wa 27.
ni imyotozo ya nyuma itegura umukino uzaba ku munsi wejo taliki 14 Gicurasi 2022 uzahuza ikipe ya APR FC na kiyovu sports zikurikiranye no kurutonde rwa shampiyona ibura imikino igera kuri ine ngo isozwe.
ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali Inyamirambo aho abakinnyi ba APR FC bashaka gukura amanota atatu imbere y’ikipe ya kiyovu sports dore ko mu mukino ubanza warangiye banganyije ubusa ku busa.
ni shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wa 27 aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere aho irusha amanota atatu ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye.