
Mu gihe habura amasaha make ngo APR F.C ikine na Espoir F.C, Kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje imyitozo akaba ari imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Espoir F.C yo mu karere ka Rusizi kuri iki Cyumweru.
Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye ikaba yanakurikiwe na Chairman wa APR F.C Lt Gen MK MUBARAKH
Ni umukino utegerejwe kuri iki cyumweru kuri stade ya Bugesera guhera ku isaha ya saa kenda zuzuye 15h00
Urebye mu bakinnyi ubona ko morale iri hejuru bitanga ikizere cyo kwitwara neza kuri uyu mukino ufite byinshi uvuze.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma:
























