E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR FC yungutse indi Fanclub

Abakunzi ba APR FC bakomeje kugenda biyongera umunsi ku munsi ubu APR ikaba yungutse indi Fanclub yitwa EAGLES Fanclub ivuga ko izanye umwihariko mu gutera ingabo mu bitugu ikipe ya APR FC.

EAGLES Fanclub yashinzwe muri 2019, kugeza ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango 70, umuyobozi wayo Mudenge Safari Emmanuel yavuze impamvu bahisemo gushinga iyi Fanclub ndetse n’intego bafite nka Fanclub nshyashya.

Yagize ati” Ntakindi cyaduteye gushinga EAGLES Fanclub ni urukundo dukunda ikipe yacu, kandi twasanze duhuje umugambi wogushyigikira ikipe yacu intego tuzanye ntayindi, ni ukuba hafi y’ikipe yacu mu bihe byose bishoboka.

Mudenge kandi yakomeje asobanura inyungu yo kuba muri Fanclub, avuga ko igihe cyose abantu bari hamwe, ko bibagirira inyungu yo kuzamurana no gufashanya ndetse no kubonera hamawe amakuru nyayo.

Yagize ati” Iyo abantu bari hamwe niyo nyungu ya mbere bikanabafasha kuzamurana no gufashanya rero kuba muri Fanclub bituma tubona uko dufana ikipe yacu no kubonera amakuru ku gihe.

EAGLES Fanclub ikaba ifite icyicaro cyayo mu mugi wa Kigali ndetse ngo imiryango irafunguye ku mukunzi wa APR FC waba yifuza kuba umunyamuryango wa EAGLES Fanclub.

Leave a Reply

Your email address will not be published.