Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri.
Bijyanye n’intego iyi kipe ifite zo kujya mu matsinda, niyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashyize mu bikorwa ubusabe bw’abatoza b’iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy’abamaze kubona amakipe ku mugabane w’Iburayi.

Dutangiye twisegura, ubusanzwe APR F.C igira umuco wo kwereka Itangazamakuru Abakinnyi bashya ifite mbere yuko Shampiyona itangira. Kuri iyi nshuro kubera ibihe bya COVID-19 turimo, ihisemo kubinyuza k’urubuga rwayo kugira ngo twubahirize ingamba zafashwe zo gukumira ubwandu.
Muri iki cyumweru turimo dusoza nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC. Abo bakinnyi ni:
Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3
Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4
Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2
Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2
Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2
Usibye aba bongereye amasezerano, ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanongereyemo andi maraso mashya arimo:
Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports
Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC
Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC
Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya HEROES FC)
Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC
Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports ,bose bakaba barasinye imyaka 2.
Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwanahaye amahirwe abandi bakinnyi 03 bari basanzwe muri APR FC kujya kugeragereza ahandi aribo:
Usengimana Danny
Mushimiyimana Mohammed
Rwabugiri Umar
Nk’ubuyobozi bwa APR F.C nanone mutwemerere tugire ingingo ebyiri tugeza ku bakunzi bacu ndetse na b’Umupira w’Amaguru muri rusange. Gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b’u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga. Mbere yicyo cyerekezo bagomba kwigaragariza muri APR F.C bayigeza kure hashoboka.
Ingingo ya kabiri, Abakinnyi b’Abanyamahanga muri APR F.C ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha nanone ariko, abana b’u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi. Twibutse ko iyi gahunda Ikipe yacu yafashe nta na hamwe yagombye kubangamira abandi banyamuryango ba FERWAFA bigendanye n’umubare w’ Abanyamahanga bakinishwa muri Shampiyona y’u Rwanda.
Dusoze dushimira Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu budahwema kuduha uburyo bwo guhiga abandi. Dusezeranya ko tuzakomeza guha ibyishimo Abakunzi ba APR F.C muri rusange.
Dore abakinnyi ba APR FC bongereye amasezerano:
Rwabuhihi Placide wasinyiye Season 03
Manishimwe Djabel wasinyiye Season 04
Niyomugabo Claude wasinyiye Season 02
Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye Season 02
Nizeyimana Djuma wasinyiye Season 02
APR FC kandi yanongereyemo andi maraso mashya arimo:
Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports
Kwitonda Alain ( Bacca ) wavuye muri Bugesera FC
Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC
Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS akaba yari intizanyo ya HEROES FC
Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC
Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports
APR FC yahaye amahirwe abakinnyi 03 kujya kugeragereza ahandi abo ni :
Usengimana Danny
Mushimiyimana Mohammed
Rwabugiri Umar