Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino wa CAF Champions League izahuramo n’ikipe ya Etoile du sahel tariki 16 Ukwakira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ni umukino uzatangira ku isaha yi saa kenda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiraga gukorera imyitozo kuri sitade ya Kigali I nyamirambo akaba ari naho umukino uzahuza APR FC n’ikipe ya Etoile Sportive Du Sahel uzabera, iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba izakomeza kuhakorera imyitozo kugeza kuwa kane w’iki cyumweru.
Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bari bari mu ikipe y’Igihugu aribo Tuyisenge Jacques ndetse na Manishimwe Djabel
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu munsi