Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amafoto: APR FC yakoze imyitozo ya Nyuma muri Tunisia

Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha yi saa 15h00 za hano muri Tunisia, arizo saa 16h00 za Kigali, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo yayo ya nyuma hano muri Tunisia, yitegura kwakirwa na US Monastir ku munsi wejo, tariki ya 18 Nzeri 2022.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose bajyanye n’iyi Kipe n’ubwo Mugunga Yves atabashije gusoza iyi myitozo kubera ikibazo kimvune yagize.

Tubibutse ko umukino ubanza wabereye i Huye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC itahanye intsinze y’igitego 1-0.

Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma: