Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mogadishu City Club yo mu gihugu cya Somalia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ugomba kuba ku munsi w’ejo ku Cyumweru saa kenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya Mogadishu City Club imaze iminsi itatu mu Rwanda kuko yahageze kuri uyu wa Kane, umukino ubanza wahuje aya makipe yombi wabereye muri Djibouti ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa bakaba bagomba gukiranurwa n’umukino wo kwishyura.
Kugeza ubu abasore b’umutoza Mohammed Adil Erradi bakaba bameze neza usibye Byiringiro Lague ukirwaye na Ruboneka Bosco utarakira imvune yagiriye mu mukino wa gicuti bakinnye n’ikipe ya AS Maniema.
amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatandatu














