
Ikipe y’ingabo z’igihugu igeze muri Tunisia aho yatangiye urugendo kuva ejo 17h40 z’umugoroba ubwo bahagurukaga i kanombe banyura muri Kenya bakomereza muri Qatar ariho bavuye mu gitondo 09h35 berekeza muri Tunisia aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na US Monastir.
Nyuma yo kugera i Tunis ikipe ya APR FC ikaba icumbitse muri hotel y’inyenyeri ishanu EL Mouradi hotel iri mu mujyi wa Tunis, usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bameze neza.
amafoto ubwo bagera i tunis














