E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR F.C yitegura Sunrise FC yakoze imyitozo ya nyuma

Nyuma yo kwegukana amanota atatu mu mukino wayihuje n’ikipe ya Gorilla FC ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Sunrise FC kuri iki Cyumweru.

Ni imyitozo yakorewe i Shyorongi kuri sitade ikirenga aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, ikaba ari imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Ben Moussa Abdessatar ari kumwe na Pablo Morćhon ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse na Mugabo Alexis utoza Abazamu.

Kuri ubu abakinnyi bose bameze neza biteguye gutsinda Sunrise FC bitanga amahirwe yo gukomeza kwegera amakipe ari imbere , ni umukino utegerejwe kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa cyenda zuzuye (15h00)