Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 nibwo Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubukuye imyitozo , ni nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Mohammed Adil yari yahaye abakinnyi be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona ikipe ya APR F.C yakinnye na AS Kigali, umutoza Mohammed Adil yahaye abakinnyi be ikiruhuko cy’umunsi umwe abakinnyi berekeza mu miryango yabo.
Abakinnyi ba APR F.C bakaba bagomba kuguma mu mwiherero bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Police FC kuri uyu wa Gatanu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.