E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya Nyuma yitegura umukino usoza shampiyona


ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakora imyitozo yanyuma itegura umukino wa nyuma wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Police Fc kuri uyu wa kane.

ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose bigaragara ko bafite inyota yo gutsinda police fc bakegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2021/2022, ni imyitozo kandi yakoreshejwe n’umutoza Mukura Adil Errade Mohammed binyomoza amakuru yavugaga ko uyu mutoza atari Mu Rwanda.

kuri uyu wa kane ku isaha yi saa kenda zuzuye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo nibwo haza kuba hatangira umukino uhuza APR FC na Police FC , APR FC yitegura gutanga ibyo ifite byose mu kibuga ngo itsinde Police FC biyiha guhita yisubiza igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka washize.

kuri ubu abakinnyi ba APR FC bose bameze neza dore ko ubwo baherukaga mu kibuga kuri uyu wa mbere basitaye ubwo as Kigali yabatsindaga ibitego bibiri ku busa ariko byagumishije iyi kipe ku mwanya wa mbere aho irusha kiyovu Sports iyikurikiye inota Rimwe.

amafoto yaranze imyitozo ya Nyuma:

Leave a Reply

Your email address will not be published.