Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Amafoto: APR F.C yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Bugesera FC.

Ni umukino utarabereye igihe bitewe nuko ikipe ya APR F.C yari mu mikino ya Caf Champions league.
Ni umukino ugomba gukomeza urugendo rwa APR F.C rwo gushakisha igikombe cya shampiyona aho ishaka kwegukana igikombe cya kane yikurikiranya.

Umukino wa Bugesera FC yakiramo APR F.C utegerejwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2022 kuri sitade ya Bugesera mu karere ka Bugesera.

Imyitozo ya Nyuma ikaba yakozwe n’abakinnyi bose biyi kipe.