E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: APR F.C ikomeje imyitozo Yitegura Rayon Sports

nyuma yo kuva i Rusizi Itahanye intsinzi ikipe ya APR FC yahise ikomeza imyiteguro dore ko habura umunsi umwe ngo icakirane na Mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports.

ni umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro aho umukino ubanza uteganyijwe kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Kigali i nyamirambo ku isaha yi saa kenda zuzuye.

kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyitozo aho isanzwe ikorera i Shyorongi, ni imyitozo iri gukorwa n’abakinnyi bose uretse abafite ibibazo by’imvune harimo Ruboneka Bosco ufite ikibazo k’imvune cyanatumye atagaraga mu bakinnyi bari gukina umukino wa Espoir yo mu karere ka Rusizi undi ni Mugisha Bonheur wagize ikibazo mu kagombambari mu mukino wi i Rusizi ndetse na Manishimwe Djabell utarabashije gusoza umukino wa Espoir nyuma y’imvune yagize izatuma amara ibyumweru bibiri akurikiranwa n’abaganga.

tubibutse ko ikipe nyuma y’umukino uzaba kuri uyu wa gatatu nyuma hazaba undi wo kwishyura ikipe izakomeza ikazahita igera k’umukino wa nyma w’igikombe cy’amahoro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.