kuri iki cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya Nyuma mbere yo gukina umukino wa shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wayo wa 28.
ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Mukuru Adil Erradi Mohammed ari kumwe n’umwungiriza we Jamel Eddine Neffati ari kumwe n’umutoza w’abazamu Mugabo Alexis, ikaba yakozwe n’abakinnyi bose bigaragara ko bafite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa mbere kuri sitade ya Kigali Inyamirambo aho abakinnyi ba APR FC bashaka kongera gukura amanota atatu imbere y’ikipe ya Gorilla Fc dore ko mu mukino ubanza Ikipe ya APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Gorilla Fc.
ni shampiyona yu Rwanda igeze ku munsi wa 28 aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere aho inganya amanota na Kiyovu Sports.