E-mail: administration@aprfc.rw

Amafoto: Abanyarwanda baba muri Djibouti baje kwakira Ikipe ya APR FC

Ikipe y’ingabo z’igihugu igeze muri Djibouti, aho yatangiye urugendo kuva saa saba z’ijoro banyura i Bujumbura bakomereza muri Ethiopia babona kwerekeza muri Djibouti aho bagiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Ikipe ya APR FC ikaba yakiriwe na bamwe mu banyarwanda batuye muri Djibouti ikipe ikaba icumbitse kuri Sheraton hotel yegereye stade bazakiniraho. Tubibutse ko iyi kipe yahagurukanye abantu 44 barimo abakinnyi 27, staff technique 10, komite ya APR FC 5 ndetse n’abanyamakuru 2.

Amafoto:

Abanyarwanda batuye muri Djibouti bari babukereye

Umutoza Adil asuhuza Abanyarwanda baje kwakira ikipe ya APR FC

Iyi ni imodoka ikipe ya APR FC yahawe yo kugendamo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.