Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino utarabereye igihe.
kuri uyu wa mbere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha yi saa cyenda (15h00) nibwo hategerejwe umukino ikipe ya APR F.C igomba kwakiramo ikipe ya Mukura Victory Sports Mu mukino utarabereye igihe dore ko ikipe ya APR F.C yariri kubarizwa mu mikino nyafurika.
Ikipe ya APR F.C ikaba yaherukaga gukina umukino wa 15 n’ikipe ya Police FC aho ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinze uwo mukino ku bitego bibiri kuri kimwe cya Police FC ,kugeza ubu Ikipe ya APR F.C ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 31 aho ikurikiwe n’ikipe Kiyovu Sports.
Abakinnyi b’umutoza Adil bose bakaba bameze neza
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri iki cyumweru: