Rutahizamu wa APR FC Nizeyimana Djuma, aratangaza ko yatewe ibyishimo no gukina umukino we wa mbere mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ubwo yinjiraga ku munota wa 73 asimbuye mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-0 kuri Stade ya Kicukiro ku cyumweru Tariki ya 08 Nzeri 2019.
Djuma w’imyaka 26, yavuye muri Kiyovu Sports yerekeza mu ikipe ya APR afite imvune yatumye ajya hanze y’ikibuga iminsi 108, dore ko yahuye n’ikibazo cyo gukuka inyama y’imbere y’itako ry’ibumoso, iyi mvune ikaba yaratumaga atabasha kwirukanka akoresheje umuvuduko mwinshi.


Aganira n’abanyamakuru ba APR FC, uyu rutahizamu akaba yatangaje ko byamushimishije cyane kugaragara mu mwenda wa APR FC bwa mbere ndetse akakirwa n’abafana benshi mu buryo bwamutunguye.
Yagize ati: ‘’ Umukino w’ejo waranshimishije cyane kuko ari wo wa mbere nari nkiniye ikipe yanjye nshya, amezi arenga atatu ndi mu mvune ni menshi mu by’ukuri, gusa ndashimira abatoza bangiriye icyizere bakampa umwanya kandi ndumva narawubyaje umusaruro. Niteze kuzitwara neza mu mikino izakurikiraho ndetse nkanatsindira ikipe yanjye nkanayihesha ibikombe byinshi, kuko ari ikipe ihorana intego yo kwegukana ibikombe buri mwaka.’’
Yakomeje agira ati: ‘’Natunguwe n’umubare munini w’abafana baje ku mukino wa gicuti, mu by’ukuri sinari mbyiteze. Natunguwe n’ukuntu banyishimiye guhera ninjiye mu kibuga kugeza umukino urangiye. Uko nafataga umupira numvaga amajwi aririmba Djuma, Djuma, Djuma….. byarandenze ari nayo mpamvu nihaye intego yo kuzatanga imbaraga zanjye zose nkabaha ibyishimo.’’


Uyu mukino ukaba warashyizweho, mu rwego rwo kwitegura y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 rizakinwa Tariki 13 na 15 Nzeri, ndetse na Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino iteganyijwe gutangira Tariki 04 Ukwakira 2019.
Uyu rutahizamu akaba yarerekeje muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2014 avuye muri Vision FC icyo gihe yakinaga mu cyiciro cya kabiri, Yaje gufasha Kiyovu Sports kurangiriza ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona ya 2018-19, aza ku mwanya wa gatanu mu bafite ibitego byinshi aho yatsinze 12.


