Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Akari ku mutima wa Bukuru Christopher wahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Umukinnyi wo hagati wa APR FC Bukuru Christopher w’imyaka 23, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti yitegura CHAN 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon  guhera Tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 14 Gashyantare, umutoza w’ikipe yigihugu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye urutonde rwabakinnyi 28 bazakina imikino ibiri ya gicuti yo kwitegura CHAN 2020, Bukuru Christopher uri gukina umwaka we wa mbere muri APR FC nawe akaba yaje guhamagarwa mu bakina hagati mu kibuga.

Bukuru Christopher yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwigaragaza cyane muri APR FC
Mashami Vincent wungirijwe na Lumumba Sosthene ndetse na Kirasa Alain bagirije icyizere Bukuru Christopher

Uyu musore waciye mu makipe nka Rwamagana City muri 2015 ndetse na LLB y’i Burundi yakinnyemo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2016-17, yaje gukomereza muri  Mukura Victory Sports ndetse na Rayon Sports yavuyemo ku mpera ya shampiyona ya 2019-19, akaba yatangarije APR FC Website ko ashimishijwe cyane kuba ageze ku nzozi amaze igihe kinini arota.

Yagize ati; “ Biranshimishije cyane sinabona uko mbisobanura ni inzozi narose kuva kera, byansabye gukora cyane kugira ngo mbigereho n’ubwo byatinze ariko sinacitse intege nakomeje gukora cyane. Ndacyafite urugamba rukomeye ngomba kugera kure hashoboka, ngomba guhagararira neza igihugu cyanjye,”

“ Ndashimira Imana cyane ndetse nanashimira abayobozi ba APR FC kubw’icyizere bangiriye, n’abatoza nkunda cyane kubera ubushobozi bambonyemo bakampa n’umwanya wo gukina, sinakwibagirwa itsinda ryabakinnyi b’ikipe nziza ya APR FC kuko nibo bangejeje kuri ibi byose. Nkaba nizeza abanyarwanda bose ko niteguye gutanga imbaraga zanjye zose tukagera kure hashoboka, tukazamura idarapo ry’igihugu cyacu mu mahanga kandi ndabyizeye ko tuzabigeraho twese dufatantije.”

Umutoza Nabyl Bekraoui niwe wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC barimo na Bukuru Christopher
Bukuru ashimira abatoza ba APR FC bayobowe bna Adil Mohammed Erradi bamugiriye icyizere ndetse bakamuha umwanya wo gukina
Ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC hagati mu kibuga ndetse inafasha cyane abataha izamu
Urutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe na Mashami Vincent

Bukuru ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC muri uyu mwaka wa shampiyona, akaba amaze gutsinda igitego kimwe ndetse n”imipira itanu yatanze ikabyara ibitego.

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo kwerekeza mu mikino ya nyuma muri CHAN mu gihugu cya Cameroon, aho uwa mbere uzahuza u Rwanda na Cameroun i Yaoundé Tariki ya 24 Gashyantare, mu gihe undi uzayahuza na Congo Brazzaville Tariki ya 28 Gashyantare 2020 uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *