Mu gihe shampiyona y’umwaka wa 2021/2022 yasojwe, ikipe ya APR F.C yegukanye igikombe cya shampiyona, urugamba rw’igikombe cy’Amahoro rukaba arirwo rugikomeye aho iyi kipe yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Urubuga rwa APR F.C rwaganiriye n’umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo Ndayishimiye Dieudonne atubwira icyabafashije muri iyi shampiyona kugeza begukanye igikombe ndetse n’itandukaniro na shampiyona yabanje.
Yagize ati” Iyi shampiyona rwari urugendo rukomeye kandi rurerure rutoroshye, ariko kubera gufatikanya ndetse no kubaho nk’ikipe tukagira ubumwe, byagiye bitwongerera imbaraga cyane, abayobozi bacu bagiye batuba hafi ndetse n’abatoza bacu bagiye batwereka inzira nziza batwumvisha ko abana b’Abanyarwanda bashoboye, kuko twagiye gutangira shampiyona abantu benshi bataduha amahirwe bavuga ko dutakaje abakinnyi benshi kandi bari bakomeye ariko abayobozi bacu batwumvishije ko tugomba kugira icyo tugaragaza natwe ibyo byatumye natwe twiremamo imbaraga kandi byaradufashije kugeza twegukanye shampiyona”
Yakomeje avuga itandukaniro riri muri shampiyona yabanje ndetse n’iyi bashoje
Yagize ati” Iyi shampiyona yari ikomeye cyane, kuko shampiyona y’umwaka wabanje twakinaga n’amakipe afite abanyamahanga batatu gusa ariko ubu babaye batanu kandi amakipe menshi yazanye abanyamahanga bakomeye ariko natwe twarakotanye nk’uko Abayobozi bacu bahora babidusaba buri munsi kugeza twegukanye igikombe,navuga ko iyi shampiyona itatworoheye rwose”
Ndayishimiye yasoje ashimira ababaye hafi muri uyu mwaka w’imikino.
Yagize ati” Mbere na mbere ndashima cyane Ubuyobozi bwa APR F.C bwatubaye hafi rwose haba mu myitozo barazaga bakatuganiriza cyane haba ndetse no mu mikino twakinaga barazaga bakadushyigikira, ndashimira abatoza bacu cyane Adil ari mu batoza nahuye nabo ariko adil arakomeye cyane, kandi azi kuremamo ikizere umukinnyi, Adil yagiye ampa imikino ntanateganya ntumvaga ko nayikina akanyicaza akabwira ati uriya mukino uzawukina kandi ndakwizeye cyane agahora andemamo ikizere nange bigatuma nkomeza gukora cyane, ndashimira kandi abakinnyi bagenzi banjye tuba dufite ubumwe muri twe tugakinira hamwe nk’ikipe ndetse tukaba hamwe,ndashima abafana ahantu hose twagiye tujya gukina baraduherekezaga bakadutera ingabo mu bitugu babagaba bahari kandi benshi”