Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abayobozi bakuru b’ingabo basuye APR FC


Wari umunsi wa kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021 iyi kipe inafitemo intego yihaye mbere yo gutangira umwaka utaha w’imikino.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki 5 Ukwakira, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco n’Umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli basuye ikipe ya APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi babashimira uko bitwaye umwaka ushize wa shampiyona ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye umwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga niwe watangiye aha ikaze aba bashyitsi, aboneraho gusobanura abatoza bose umwe kuri umwe ndetse anabereka umutoza mushya wungirije akaba anashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Pablo Morchón.

Yakomeje abasobanurira abakinnyi bashya batandatu iyi kipe yongereyemo kugira ngo izabashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino wa 2020-21, anabibutsa uko ikipe yitwaye umwaka ushize aho yatwaye ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga yasobanuriye abayobozi bakuru b’ingabo umusaruro w’ikipe w’umwaka ushize
Kapiteni Manzi Thierry yasobanuriye abashyitsi uko ikipe yitwaye umwaka ushize ndetse anabemerera ko bazakora ibishoboka byose bakageza APR FC ku ntego yihaye umwaka utaha

Umushyitsi mukuru akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yatangiye ashimira aba bakinnyi uburyo bitwaye umwaka ushize w’imikino by’umwihariko shampiyona batwaye badatsinzwe mu mikino 23, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira ndetse ko banabafitiye icyizere ko bazageza ikipe y’ingabo z’igihugu ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Yagize ati: ”Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere kinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”

”Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane, icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukomeze imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira bakaba bari bukore inshuro ebyiri.

Umushyitsi mukuru akaba n’umugaba mukuru w’ingabo Gen Jean Bosco Kazura yabwiye abakinnyi ko icyo bakwiyemeza cyose bakigeraho baramutse bafite ubushake kuko ubushobozi bwo babwerekanye
Umutoza mukuru Mohammed Adil asuhuza umugaba mukuru w’ingabo Gen Jean Bosco Kazura
Umutoza wungirije akanongera ingufu abakinnyi Pablo Morchón asuhuza umushyitsi mukuru
Kapiteni Manzi Thierry asuhuza abayobozi bakuru b’ingabo basuye APR FC
Rutahizamu Jacques Tuyisenge asuhuza abashyitsi bakuru nyuma y’imyitozo
Na rutahizamu Yannick Bizimana ni uko yabigenje
Myugariro Niyomugabo Claude yashimishijwe n’uruzinduko rw’abayobozi bakuru b’ingabo
Manishimwe Djabel ufasha abataha izamu asuhuza abashyitsi
Myugariro w’iburyo Ndayishimiye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi bashya berekanywe
Inzobere mu gutoza abanyezamu Haji Hassan Taieb nawe yashimishijwe cyane n’uru ruzinduko
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex asuhuza abayobozi bakuru b’ingabo

Umutoza wungirije Pablo Morchón asuhuza umugenzuzi mukuru wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli
Yakomereje asuhuza na Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga
Umutoza mukuru Mohammed Adil yaboneyeho umwanya wo kugnira n’abayobozi bakuru b’ingabo
Ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC Mupenzi Eto nawe yari ahari
Abayobozi bakuru b’ingabo babwiye abakinnyi ko babafitiye icyizere ko intego nta kabuza bazazigeraho
Imyitozo irakomeza kuru uyu wa Kabiri aho ikipe ikora inshuro ebyiri
Kapiteni Manzi Thierry na bagenzi be mu myitozo yo ku munsi w’ejo
Rutahizamu Jacques Tuyisenge mu myitozo
Umutoza wungirije Pablo Morchón aha abakinnyi imyitozo yongera ingufu

 

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *