Umukunzi wa APR FC akaba ahagarariye urwego rw’ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali, Gatete Thomson atangaza ko abafana ba APR FC bashyigikira ikipe yabo uko bikwiye buzuza inshingano zabo, akomeza atangaza ko abavuga ko ntacyo bamarira ikipe ari ubumenyi bucye bafite ku nshingano z’umufana.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC Website, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo asobanura neza inshingano umufana w’ikipe agomba kuba yujuje.
Gatera yagize ati: ”Birashoboka ko ababivuga gutyo ari ukwirengagiza amakuru babona kandi bazi cyane ko banatubona ku bibuga bitandukanye aho ikipe yacu iba yakiniye, cyangwa se akaba ari ubumenyi bucye baba bafite ku nshingano z’umufana muri rusange.”
”Abafana ba APR FC tuzi inshingano zacu ku ikipe yacu kandi nayo izi inshingano zacu tukabona ibyo bihagije , ubundi inshingano z’umufana ni uguherekeza ikipe ukayishyigikira ukaba wambaye ibirango byayo, inshingano zirenze izong’izo ntabwo ziba ari iz’umufana.”
Akomeza atangaza ko ikipe iri kwitegura neza ndetse n’abafana bakomeje kuyishyigikira n’ubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati: ”Umukunzi wa APR FC wese aho ari arabona imyiteguro ikipe yacu irimo, nibwo bwa mbere nabona ikipe ifite imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru, n’ubundi ihora yiteguye ariko ubu hari akarusho, imeze neza cyane.”
Yakomeje atanga ubutumwa ku bafana ba APR FC: ”Ndabasaba ko baguma inyuma y’ikipe bagahorana nayo cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19 ntibitwemerera kureba imyitozo ariko icyo dushima ni uko amakuru y’ikipe tuyabona, urubuga rw’ikipe ruraduha amakuru agezweho ya buri kanya, aho ikipe iri, aho yaraye, aho ikorera imyitozo niyo mahirwe dufite, icyo dutegereje ni uko iki cyorezo cyavaho tukongera tugahura n’ikipe yacu. Uko yiteguye n’abafana bariteguye.”
Gatera watangiye gufana APR FC mu 1997, atangaza ko umukino wamubabaje cyane kurusha indi ari uwo APR FC yanganyijemo na Zebres FCku matara yo kuri Stade Amahoro muri 2004, mu gihe uwamushimishije kurusha indi yose ari uwo yatsinzemo Zamalek ibitego 4-1 na none kuri Stade Amahoro mu 2004.