Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

ABATOZA BASHYA BA APR FC BASESEKAYE I RWANDA

Abatoza bashya ba APR F.C basesekaye mu Rwanda, aho biteguye guhita batangira akazi ko kubaka umukino ubere ijisho kandi utanga umusaruro bityo ugaha ibyishimo bikwiye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo.

Abo batoza bashya ni Umufaransa Thierry Froger uzajya yungirizwa na mugenzi we Kouda Karim.

Umutoza mukuru wa APR FC, Thierry Froger w’imyaka 60 ni Umunyabigwi kandi amenyereye umupira w’amaguru wa Afurika.

Yakinnye umupura kuva akiri muto mu 1971, awuhagarika mu 1991 akinira Le Mans yo mu Bufaransa.

Yatangiye gutoza mu 1994, ahera muri iyo kipe yahagarikiyemo gukina umupira w’amaguru. Yatoje andi makipe nka Lille, Châteauroux, Guegnon, Reims, Nîmes, Vannes na Créteil.

Muri Afurika yatoje amakipe nka TP Mazembe, USM Alger, Ikipe y’igihugu ya Togo na Arta/Solar7 yatozaga kugeza ubu.

Abo batoza baje basanga Mugabo Alex na Ndizeye Aime Desire ‘Ndanda’ batoza abanyezamu ndetse na Ngabo Albert.