Abasifuzi bane bakomoka muri Djibout n’uzaba ubayoboye ukomoka mu Burundi nibo bazayobora umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, ikipe y’ingabo z’igihugu izakiramo Gor Mahia kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’umugoroba.
Umunya-Djibout Souleiman Ahmed Djama niwe uzasifura hagati mu kibuga, n’abo basangiye ubwenegihugu uwo ku ruhande wa mbere Liban Abdourazak Ahmed, uwa kabiri azaba ari Rachid Wais Waiss Boulareh, uwa kane azaba ari Mohamed Diraneh Guedi naho komiseri w’umukino azaba ari Jean Claude Niyongabo ukomoka mu Burundi.

APR FC ikomeje gukina imikino ya gicuti yitegura CAF Champions league n’umwaka utaha w’imikino muri rusange, irakina umukino wa gicuti wa cyenda kuri uyu wa Kane saa cyenda z’umugoroba yakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umwaka utaha w’imikino, ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu.