E-mail: administration@aprfc.rw

Abanyarwanda bagakwiye guterwa ishema n’aba bakinnyi: Umutoza Mohammed Adil

Umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil yatangaje ko abanyarwanda bagakwiye guterwa ishema n’abakinnyi ba APR FC bazamuka umunsi ku wundi kuko ari ahazaza h’igihugu.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 kuwa ejo kuwa Gatanu kuri Stade ya Kigali.

Yatangiye ashimira ubuyobozi bwa APR FC bwabaye inyuma y’ikipe nyuma ypo gusezererwa muri CAF Champions league ariko anenga abagiye bayica intege abasaba ko bayitera akanyabugabo kuko ari bo bakinnyi b’ejo hazaza b’igihugu.

Yagize ati: ”Ndabanza gushimira abakinnyi bakoze akazi neza, umuryango mugari wa APR FC ndetse n’abayobozi bacu, ni abantu bahora inyuma yacu ni abantu badufashje nyuma y’ibyabaye muri Kenya buri gihe ndabivuga ni iby’agaciro gukorana n’abayobozi bo kuri uru rwego.”

Yagarutse ku mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0

”Nk’uko mwabibonye uyu munsi twungukiye mu mukino wa Nairobi, abakinnyi bari bakomeye haba mu gukomera mu kibuga hamwe n’uwo bari bahanganye ufite izina riremereye mu Rwanda, basubije neza ku mukino wa mbere, ni ikiranga abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ni ibiranga ikipe nkuru, ni ibiranga umuryango ushikamye. Rwose twahabaye ku gihe kandi dutahukana amanota atatu y’ingenzi cyane gusa ndizera neza ko imbere tuzakora ibirenze ibi.”

”Ariko ndashimira cyane abakinnyi ukuntu bagarutse vuba mu kibuga, intsinzi nyuma ya byinshi byavuzwe banengwa sinzi uko nabyita ahari nk’icyaha bakoze, ariko abanyarwanda bagakwiye guterwa ishema n’iyi kipe. Reka mbaze ikibazo, iyo iza kuba indi kipe itari APR FC mwabonye ibyo bakoze bakina n’ikipe imeze kuriya, abakinnyi ni indwanyi bitaba ku gihe, baba bahari ku isaha, baba bari ku butumwa.”

”Tuzi neza irushanwa, tuzi urwego rwo hejuru, mu gihe cyo guca intege mukwiye kubajya inyuma, aha ni ahazaza h’u Rwanda, ni abakinnyi beza cyane bakoze akazi uko kagombaga gukorwa no muri Kenya bakoze ibirenze ibishoboka.”

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona
Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17 ari mu bato bari kwitwara neza

Yasabye abanyarwanda kudaca intege abakinnyi kuko ari wo mupira w’ahazaza

”Mu busanzwe ntibagira imyumvire nk’iyi yo guca intege, oya dukwiye kuba inyuma yabo dukwiye kubashyigikira, dukwiye kubarinda ntitubanenge tubaca intege ibyo ni ubusa. Nk’uko tubona APR FC turakura twerekeza ku mugabane wa Afurika, ni iki Inter Milan yakoze, ni iki Real Madrid yakoze, Manchester United yakoze iki, abayobozi babo bari inyuma y’ikipe yabo nk’uko n’abacu bari i nyuma yacu n’abafana bari inyuma y’abakinnyi babo.”

”Ni umwaka wa kabiri kuri Conte, ni umwaka wa kabiri kuri Solskjær ni iki bakoze, urwo ni urwego rwo hejuru, umwaka wa kabiri ntacyo bakoze, twebwe n’ikipe ikomeye mu gihe cyari kigoye turayizi neza Afurika, turi inyuma y’imigongo y’abakinnyi ibyo ni ibiki. Dukwiye kuba abanyamwuga tugafata umurongo ufite ahazaza heza.”

Byiringiro Lague w’imyaka 21 akomeje kwitwara neza
Ruboneka Jean Bosco akomeje kugaragaza impano idasanzwe

Mu gihe shampiyona yahagarikwaga na Minisiteri ya Siporo, APR FC yagombaga kwitegura kwerekeza mu karere a Nyagatare gukina na Sunrise FC umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona tariki ya 14 Ukuboza 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.