Abanyabigwi ba APR FC baserutse mu mukino yahereweho igikombe cya Shampiyona

Abanyabigwi ba APR FC baserutse ndetse bakurikirana umukino usoza Primus National League ari nawo iyi kipe y’Ingabo yashyikirijweho igikombe cya Shampiyona. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12/05/2024, APR FC ikaba yanganyije n’Amagaju FC igitego 1-1 bityo yesa undi muhigo wo kumara imikino yose ya Shampiyona idatsinzwe n’umwe.

Bamwe mu banyabigwi baserutse bahagarariye abandi ni: Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Byusa Wilson Ludifu, Didier Bizimana, Sibomana Abdoul (Sibo), Karim Kamanzi, Kayihura Yusufu Tchami na Ndizeye Aimé Desiré Ndanda

Abanyabigwi ni na bo basohokanye igikombe cyari kigiye gushyikirizwa ikipe bakoreyemo amateka
Mbere y’umukino bafashe umunota wo kwibuka kuzirikana no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Ni umukino APR FC yatsinzwemo igitego mu gice cya mbere
APR FC ntiyatindiganyije, yahise isubiza mu minota ya mbere y’igice cya kabiri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top