Ishyirahamwe riyobora umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze gushyiraho abasifuzi bazasifura umukino uzahuza ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC na RS Berkane yo mugihugu cya Morocco.
Ni umukino ubanza wo gushakisha itike yo kujya mu matsinda y’irushanwa rya CAF Conderation Cup uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo ukazasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Djibouti.
Umusifuzi wo hagati yitwa Liban Abdoulrazack Ahmed mu gihe umusizi wa mbere wungirije yitwa Ahmed Djama, umusifuzi wungirije wa kabiri yitwa Rachid Waiss Bouraleh naho umusifuzi wa kane akaba yitwa Mohamed Diraneh Gued.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yarakomeje imyitozo nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona uyu munsi bakaba bari bukore saa cyenda (15h00).