Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakunzi ba APR FC bo muri Zone1 berekeje mu karere ka Karongi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe Abatutsi, abakunzi b’ikipe ya APR FC bibumbiye muri Fan Club Zone1 ibarizwa mu mugi wa Kigali, berekeje mu karere ka Karongi mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Bisesero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa mbiri nibwo Fan Club Zone1 mu modoka ebyiri za coaster zari zihagurutse Nyabugogo zerekeza mu karere ka Karongi, nk’uko tubikesha umuyobozi w’iyi Fan Club Dan Rwabuhungu yatubwiye ko bari busure urwibutso rwa Bisesero nyuma yo kurusura bakaza kuremera Nziyumvira Innocent utuye mu mudugudu wa uwingabo akagali ka Bisesero umurenge Rwankuba.

Tuvugana na Dan kuri telefone igendanwa yavuze ati: nibyo koko twerekeje mu karere ka Karongi muri iki gitondo tugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe Abatutsi turabanza dusure urwibutso rwa Bisesero nyuma yo kurusura dufite na gahunda yo kuremera Nziyumvira Innocent warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu mudugudu wa uwingabo akagali ka Bisesero umurenge Rwankuba.

Si ubwa mbere Zone 1 bakoze igikorwa nk’iki, kuko umwaka ushize ubwo twibukaga ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe Abatutsi, icyo gihe Zone1 nabwo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banasanira inzu Kanakuze Esperance warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banamugenera ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *