
Abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bo mu karere ka Musanze, bageneye impano abakinnyi b’iyi kipe, babashimira ibyishimo bahora babaha, ndetse banabashimira kwegukana igikombe cya shampiyona ubugira kabiri badatsinzwe.
Umuyobozi w’abafana Ngabonziza Louis, niwe wazanye iyi mpano ku Cyumweru mu nama yari yabahuje n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba APR FC ayishyikiriza Lt Gen Mubarakh Muganga umuyobozi wa APR FC amusaba kuyishikiriza abakinnyi, ariko aboneraho kubasaba gukomeza kubaha ibyishimo babamenyereje.
Yagize ati” Abakunzi ba APR FC bo mu karere ka Musanze bantumye ngo mbabwire ko babashimira cyane byimazeyo kubera ibyishimo mudahwema kubaha, banabashimira ku gikombe cya shampiyona mwegukanye ari nayo mpamvu babageneye impano, ariko barabasaba ngo muzakomeze mubahe ibyo byishimo.”

Ngabonziza Louis yabasezeranyije ko abakunzi ba APR FC bi i Musanze bazabahora inyuma nk’ibisanzwe aboneraho no kubabwira ko babafitiye ikizere cyo kuzagera kure mu mikino mpuzamahanga iri imbere.