Abakunzi ba APR FC ngo biteguye gushyigikira ikipe yabo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 izatangira mu kwezi gutaha nyuma yo kumenya itsinda ikipe yabo iherereyemo ndetse ngo baranashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwahaye ijambo abakunzi bayo.
Nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara amatsinda ane y’amakipe 16 azitabira CECAFA Kagame Cup 2019, bamwe mu bakinzi ba APR FC bavuze ko biteguye gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo muri iri rushanwa nk’uko basanzwe babigenza.
Tuganira na Munyarubuga François uzwi ku izina rya Songambere ushinzwe ubukangurambaga mu bafana, yatubwiye ko we n’abagenzi be ngo biteguye gushyigikira ikipe yabo muri CECAFA
Ati” Amatsinda ya CECAFA twayabonye, twabonye itsinda ikipe yacu irimo twebwe nk’abakunzi ba APR FC twiteguye kuyishyigira guhera ku mukino wa mbere nk’uko dusanzwe tuyitera ingabo mu bitugu”
Songambere yaboneye no gusaba abafana batagira aho babarizwa muri za Fan Club ko bashaka iyo bajyamo cyane ko ngo hari za Fan Club nyinshi zitandukanye kuko ngo kuba badafite Fan Club n’imwe babarizwamo, bituma batabona amakuru yimpamo y’ikipe yabo bigatuma baha agaciri ibivugwa hirya no hino kandi ibyinshi ari ibihuha .
Ati” Ndagira ngo mbanze nshimire ubuyobozi bwacu kuko buduha umwanya tukaganira nabo, tukungurana ibitekerezo byateza ikipe yacu imbere bigatuma natwe tubasha kumenya amakuru y’impama ku ikipe yacu, niyo mpamvu nsaba abadafite aho babarizwa muri za Fan Club zacu dufite bihutire kugira aho babarizwa kuko bizajya binabafasha kumenya amakuru y’impamo y’ikipe yabo atari ibihuha”.
Umuyobozi wa Fan Club Zone 1 Rwabuhungu Dan we yavuze ko Fan Club abereye ku ruhembe izagwa inyuma ikipe ya APR FC. Ati ” Twebwe turi abakunzi ntabwo turi abafana reka reka nito mpamvu uko byagenda kose ikipe yacu turayikunda tugomba no kuyishyigikira buri gihe twebwe tuzayigwa inyuma.
Dan yakomeje avuga ati” ikipe yacu twabonye itsinda irimo muri CECAFA twebwe batwitege twizeye ko ikipe yacu izabikora igihe cyose twe duhora tuyizeye ndasaba n’abandi bakunzi ba APR FC kuzaza ari benshi tugashyigikira abasore bacu”
Dan nawe yaboneyeho gusaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro ibivugwa ku ikipe yabo ahubwo abasaba kwegera abayobozi baza Fan Club zitandukanye bakajya babaha amakuru y’impamo ataro ibihuha ngo kuko baba bayahawe n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ati” Nukuri turashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe yacu hari ibintu byinshi byahindutse pe dusigaye duhura n’ubuyobozi bw’ikipe tukaganira nabo bakaduha amakuru yizewe y’ikipe yacu bitandukanye na kera uko byari bimeze rero ndagira ngo rwose mbashimire mbasabe gukomereza aho twese dutahirize umugozi umwe”
how to purchase over the counter generic robaxin from canada