Kuri uyu wa Mbere, Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 bazitabira imyitozo kuri uyu wa kabiri , bitegura umukino ubanza wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda ruzakinamo n’Ibirwa bya Seychelles Kuwa Kane tariki 5 Kanama 2019, ukazabera kuri ‘People’s Stadium’ mu mujyi wa Victoria mu birwa bya Seychelles.
Abasore umunani ba APR FC bahamagawe akaba ari umunyezamu Rwabugiri Umar, Kapiteni akaba na myugariro wo hagati Manzi Thierry, myugariro w’iburyo Ombolenga Fitina, myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu ndetse na Manishimwe Djabel bakina hagati hakaza na rutahizamu Sugira Ernest uzahiga ibitego by’Amavubi.
Ikipe ya APR FC ikaba ikubutse mu mikino ya Gisirikare yahuzaga ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho yanegukanye iki gikombe mu cyiciro cy’umupira w’amaguru. Rutahizamu Sugira Ernest akaba ari umwe muri ba rutahizamu batatu bahawe igihembo cy’abatsinze ibitego byinshi bigera kuri bine mu mikino ine.
Urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe mu Amavubi
Abanyezamu:
• Rwabugiri Umar (APR FC)
• Kimenyi Yves (Rayon Sports FC)
• Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali FC)
Ba Myugariro :
• Ratubyaye Abdul (Colorado Rapids FC , USA)
• Nirisarike Salom ( FC Tubize, Belgium)
• Manzi Thierry (APR FC)
• Fitina Ombalenga (APR FC)
• Imanishimwe Emamanuel Mangwende (APR FC)
• Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
• Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh)
• Iradukunda Eric Radu (Rayon Sports FC)
Abo Hagati:
• Butera Andrew (APR FC)
• Muhire Kevin (Mir El Makkasa , Egypt)
• Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden
• Niyonzima Haruna (As Kigali FC)
• Niyonzima Olivier Sefu (APR FC)
• Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)
• Iranzi Jean Claude (RAyon Sports FC)
Ba Rutahizamu:
• Kagere Medie (Simba Sport Club, Tanzania)
• Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola)
• Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club)
• Mico Justin (Police FC)
• Sugira Ernest (APR FC)
• Manishimwe Djabel (APR FC)
• Sibomana Patrik (Young Africans , Tanzania)
Itsinda rizayobora Amavubi mu mezi atatu ari imbere
Umutoza mukuru: Mashami Vincent
Umutoza wungirije: Habimana Sosthene
Umutoza wungirije: Seninga Innocent
Umutoza w’abanyezamu: Higiro Thomas
Umutoza wongera imbaraga: Jean Paul Niyintunze
Umuganga: Nuhu Assouman
Umuganga: Rutamu Patrick
Umuyobozi w’ikipe: Rutayisire Jackson
Ushinzwe ibikoresho: Baziki Pierre
Ushinzwe ibikoresho: Munyaneza Jacques







