E-mail: administration@aprfc.rw

Abakinnyi tumeze nk’imashini: Ngabonziza Gylain

Ngabonziza Gylain ukina afasha ba rutahizamu muri APR FC aratangaza ko abakinnyi basabwa gukora cyane kabone n’iyo nta bikorwa by’imikino byaba bihari kugira ngo bakomeze bazamure urwego rwabo ndetse n’imbaraga z’umubiri.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na APR FC Website, atubwira uko akomeje kwitwara mu gihe imikino yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Yatangiye atubwira uko akomeje kwitwara muri ibi bihe shampiyona yasubitswe yitegura ighe icyo ari cyo cyose yasubukurwa ikazasanga ahagaze neza.

Yagize ati: ”Njye nta kindi mpugiyemo muri iyi minsi uretse kwitoza kuko ushobora gusanga inama y’abaminisitiri ifashe indi myanzuro ugasanga turatunguwe kuko tutazi umunsi cyangwa igihe tuzakomorerwa shampiyona igakomeza.”

”N’ubwo imikino yahagaze ariko ntabwo imyitozo ku giti cyanjye yahagaze, ndakora kandi ngerageza gukora myinshi ijya kungana n’iyo mu kibuga kugira ngo ngumane igihagararo n’ibiro by’umukinnyi.”

Umutoza abagira inama kenshi ko bagomba gukora imyitozo ku giti cyabo.

”N’umutoza atubwira kenshi ko imyitozo dukora mu kibuga idahagije, atubwira ko tugomba kongeraho iyacu kuko we atwigisha uko duhagarara mu kibuga, guhuza umukino n’ibindi byinshi aba yapanze akurikije uko abona ikipe.”

”Nk’umukinnyi uba wiyizi bitewe n’uko umubiri wawe uhagaze muri icyo gihe, ni wowe umenya icyo ugomba kongera kugira ngo baba abo muhanganiye umwanya mu ikipe, amakipe muzahura ndetse n’intego yawe aho ikuganisha nibyo bikuyobora ku ngano y’indi myitozo wakongeraho.”

 

Ingaruka ku mukinnyi udakora imyitozo ihagije.

”Ingaruka zo ntizabura, umukinnyi atunzwe n’imyitozo iyo utitoza ntabwo uba uri umukinnyi w’umunyamuga, nk’uko ba Lionel Messi na Cristiano Ronaldo baba ari abakinnyi beza ariko babaye batitoza umunsi ku wundi ntabwo twabona ubuhanga bwabo.”

”Turamutse dusubukuye shampiyona nta myitozo twakoze wasanga dutangiranye imvune za hato na hato, abakinnyi tumeze nk’imashini, imashini biba bisaba ngo ukomeze uyongeremo amavuta kugira ngo ibone uko ikora neza, iramutse iyabuze yagwa umugese.”

Ngabonziza Gylain w’imyaka 19 yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019 avuye mu Intare FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.