Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 09 mutarama 2022 nibwo abakinnyi abatoza ndetse n’abandi bakozi bose bakora mu ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya Covid 19 mbere yo gutangira umwiherero ,nkuko bigenwa na minisiteri ya siporo mu mabwiriza mashya agenga amakipe mbere yo gutangira imyitozo ko agomba kwipimisha.
Bikaba biteganyijwe ko ikipe y’ingabo z’igihugu igomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Mbere nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo byafashwe ikaba izahita ikora imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ntagihindutse.
Tubibutse ko shampiyona yasubitswe ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri aho yari ifite imikino ibiri y’ibirarane itari yarakinnye ubwo yari iri gukina imikino nyafurika.