Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakinnyi icyenda ba APR FC muri 31 berekeje mu mwiherero w’Amavubi yitegura imikino ibiri

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kwitegura imikino ibiri mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka.

Amavubi azakira Mozambique i Kigali tariki ya 24 Werurwe 2021 ndetse ajye gusura Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe ni Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Urutonde rw’abakinnyi bose 31 bahamagawe

Aba bose bakaba bakubutse muri CHAN 2020 aho u Rwanda rwageze muri 1/4 cy’irangiza.

Amaubi akaba yarerekeje mu mwiherero i Bugesera muri La Palisse Hotel ejo ku Cyumweru, mu gihe bari butangire imyitozo kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ruboneka Bosco ukina hagati apimwa COVID-19
Kapitei Manzi Thierry asesekaye mu mwiherero nyuma yo gupimwa COVID-19