Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yamaze guhitamo abakinnyi 23 bazerekeza i Praia muri Cape-Vert gukina umukino wo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika barimo batandatu ba APR FC.
Tariki 2 Ugushyingo nibwo abakinnyi ba APR FC barekeje mu mwiherero w’Amavubi nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari barahawe n’abatoza ndetse no gukina imikino itanu ya gicuti.
Abakinnyi bazajyana n’Amavubi muri Cap-Vert ni ba myugariro Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manishimwe Djabel ukina hagati na rutahizamu Tuyisenge Jacques.


Amavubi azahaguruka i Kigali mu gitondo cy’ejo kuwa Mbere ajya muri Cap-Vert n’indege yihariye akine umukino ubanza kuwa Kane Tariki 12 i Praia muri Cape-Vert ahite agaruka i Kigali kwitegura uwo kwishyura Tariki 17 Ugushyingo.
Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma y’uko yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.
Cap-Vert izahura n’u Rwanda yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.


Abakinnyi 23 b’Amavubi bazajya muri Cap-Vert:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

