Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakinnyi bashya icyenda barimo Sefu na Mohammed bakoze imyitozo yabo ya mbere muri APR FC.

Abakinnyi bashya barimo Mutsinzi Ange bakoze imyitozo yabo ya mbere muri APR FC kuri uyu wa Mbere hamwe n’abagenzi babo bitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira kuwa Gatandatu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ku kibuga cya Kicukiro, niho ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo iri kumwe n’abakinnyi bashya bagera ku icyenda yamaze gusinyisha izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Aba bakinnyi bahise batangira imyitozo bafatanyije n’abandi 14 iyi kipe yari isigaranye nyuma yo kurekura 16.

Muri aba bakinnyi 9 APR FC batangiye imyitozo harimo bane bavuye muri Rayon Sports ni; Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry.


Hari kandi abakinnyi 2 bavuye muri Mukura Victory Sports ari bo umunyezamu Rwabugiri Umar na myugariro Nkomezi Alex.

Umunyezamu Ahishakiye Hertier na Niyigena Clement bavuye muri Marines FC ndetse na Mushimiyimana Mohammed. APR FC ikaba izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo mu gitondo bakorere i Syorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *