Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Abakinnyi barindwi ba APR FC babanje mu kibuga Amavubi atsinda Ethiopia bagarutse mu myitozo

Abasore barindwi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu babanje mu kibuga ubwo Amavubi yatsindiraga Ethiopia i Mekelle, mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2020) bagarutse mu myitozo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 25 Nzeri 2019.

Ba myugariro Amavubi yabanjemo bose ba APR FC ari bo Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange bakina hagati, Omborenga Fitina ukina iburyo ndetse na Imanishimwe Emmanuel ukina ibumoso, bakiniraga inyuma ya Nizeyimana Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel, bahaga imipira rutahizamu Sugira Ernest wanatsinze igitego rukumbi Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yatahanye ku munota wa 60 w’umukino.

 

Bitandukanye na bagenzi babo batabanje mu kibuga bahawe umunsi umwe w’ikiruhuko bagatangira imyitozo kuwa kabiri, aba uko ari barindwi bari bahawe iminsi ibiri guhera igihe Amavubi yagarukiye mu Rwanda kuwa mbere Tariki 23 Nzeri.

Imyitozo y’uyu munsi ikaba yiganje ku kugarira ndetse no kugumana umupira byahawe umwanya munini, nk’imikinire izaranga APR FC mu mwaka wa Shampiyona 2019-20

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuwa Gatanu Tariki ya 27 Nzeri ikaba izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali, mu rwego rwo kwitegura Shampiyona izatangira Tariki ya 04 Ukwakira, APR FC yakirwa na AS Kigali kuri Stade ya Kigali, izakurikizeho Bugesera FC izayakirira kuri Stade ya Bugesera Tariki ya 08 Nzeri.

           

 

11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *