Kuri uyu wa kabiri abakinnyi bane ba APR FC bari barahamagawe mu Mavubi yakinaga umukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2020), basanze abandi mu myitozo bitegura umukino wa gicuti uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali.
Umunyezamu Rwabugiri Umar, Butera Andrew ndetse na Ishimwe Kevin bakina hagati ndetse na rutahizamu Danny Usengimana basesekaye ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bafatany imyitozo n’abatarahamagawe mu ikipe y‘igihugu bageraga kuri 14, mu gihe abandi barindwi bategerejwe ku munsi w’ejo kuwa Gatatu mu myitozo izakorwa inshuro ebyiri, mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwitegura Shampiyona.
Uretse umunyezamu Rwabugiri, Ishimwe Kevin ukina ahagati afasha abataha izamu ndetse na rutahizamu Danny Usengimana batagaragaye mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo Amavubi yatsinzemo Ethiopia igiego 1-0 mu mujyi wa Mekelle, Butera Andrew winjiye asimbuye Manishimwe Djabel ku munota wa 79 nawe yafatanyije n’abandi imyitozo y’uyu munsi.
Ababanje muri uyu mukino bategerejwe akaba ari barindwi ari bo ba myugariro Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel (Mangwende), Mutsinzi Ange ndetse na Manzi Thierry. Mu gihe abakina hagati ari Niyonzima Olivier Seifu ndetse na Manishimwe Djabel ukongeraho rutahizamu Sugira Ernest ari nawe waboneye Amavubi igitego rukumbi ku munita wa 60 w’umukino.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira, aho Amavubi azaba akeneye kwihagararaho kugira ngo yerekeze mu Gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo, kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Nyuma y’umukino wa gicuti uzahuza APR FC na Kiyovu Sports, hakazakurikiraho kwitegura itangira rya Shampiyona y’u Rwanda 2019-20, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izatangira yakirwa na AS Kigali kuri Stade ya Kigali Tariki 04 Ukwakira, umukino uzakurikiraho, APR FC ikazakora urugendo rw’ibirometero 45 ijya kwakirwa na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera Tariki 08 Ukwakira 2019.