E-mail: administration@aprfc.rw

ABAKINNYI BAHAGAZE BWUMA KANDI BITEGUYE GUKORA IBYO BASABWA I RUBAVU – AMAFOTO

Abakinnyi ba APR F.C bahagaze bwuma nk’uko byagaragariye mu myitozo ya nyuma bakoze mbere yo guhaguruka berekeza i Rubavu, aho bagiye gukomereza urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Ni imyitozo yakozwe mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 10/03/2023 mbere y’uko APR FC ihaguruka yerekeza mu Karere ka Rubavu aho irimo kubarizwa ubu.

Uroye mu myitozo, abakinnyi bose bafite akanyamuneza ndetse n’akanyabugabo, baragaragaza ko bazi neza agaciro k’umukino uzabahuza na Marines FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/03/2023.

Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bagiye gukina bayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, bagakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 45, bityo intego y’ikipe y’ingabo ikaba ari iyo gukora iyo bwabaga, bakirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryatuma batakaza amanota i Rubavu.

AMAFOTO YARANZE IMYITOZO YA NYUMA: